+250 784 750 558

info@bufmar.rw

Mon - Fri: 07:00AM - 05:00PM

KWIBUKA 31

Abayobozi, abakozi ndetse n’imiryango y’abahoze ari abakozi ba Bufmar bahuriye hamwe mu gikorwa cy’ingenzi cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa cyabaye kirangwa n’icyubahiro no kwibuka abazize Jenoside, aho bose bafatanyije mu guha agaciro amateka yaranze igihugu, kwibuka ababo baburiye ubuzima muri ayo mahano ndetse no kongera gushimangira umuhigo wo kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi mukuru, Madamu GAHONGAYIRE Monique, yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ari amateka akwiye guhora yibukwa kugira ngo asigasirwe kandi bigere no ku rubyiruko ruto rutayazi neza. Yashimye byimazeyo ubutwari bw’ingabo zari iza rpfinkotanyi, zitanze zidasubira inyuma mu guhagarika Jenoside no kurokora ubuzima bw’inzirakarengane zari zicwa urubozo. Yavuze ko izo ngabo, nyuma yo guhagarika ubwicanyi, zakoze ibikomeye mu kongera kubaka igihugu cyari cyarasenyutse burundu, kugeza n’uyu munsi kikaba gifite icyerekezo cyiza n’iterambere rifatika.

Umuyobozi mukuru yashimangiye ko Bufmar, kimwe n’abandi Banyarwanda bose, izakomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’inshingano ikomeye yo guharanira ukuri n’ubwiyunge. Yavuze ko kwibuka atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ari urugendo rwo guhora tuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo, tukayasigasira kugira ngo atazongera kubaho ukundi. Yanongeyeho ko @Bufmar izakomeza ibikorwa byayo byo kurengera no kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, mu buryo butandukanye n’abigeze kubuvutsa abandi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yibutsa ko ubuzima ari indangagaciro ikwiye kuranga buri Munyarwanda.

Umuyobozi mukuru wa BUFMAR yatanze ubutumwa bwo gukomeza ababuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi kdi ahamya ko kwibuka ari inshingano zizahoraho mu rwego rwo guha abacu icyubahiro no gufatanya n’abanyarwanda ndetse n’isi yose kurwanya ikintu cyose cyatuma genocide yakongera kubaho

Uwaje ahagarariye umuryango Ibuka_Rwanda ku rwego rw’igihugu, Komisiyeri Bwana NDATSIKIRA Evode, yatanze ubutumwa bw’ihumure n’ihumekero ku miryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko batari bonyine mu rugendo rwo gukomeza kubaho no guharanira kubaka ejo hazaza. Yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa BUFMAR ku gikorwa cyiza cyo kuzirikana no gutegura umuhango wo kwibuka, avuga ko ari igihamya cy’uko amateka mabi igihugu cyanyuzemo atibagirana, ahubwo yigishirizwaho kugira ngo bitazongera.

Umushyitsi mukuru w’icyo gikorwa, Bishop Elizaphan NDAYAMBAJE, na we yashimiye ubuyobozi bwa Bufmar kugira umutima wo kuzirikana no guha agaciro imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko kwibuka ari igikorwa kigamije gufasha abantu guharanira ukuri no kubaka ubumwe, anashishikariza buri wese kugira umutima wo kwanga ikibi, kurwanya ivangura n’amacakubiri aho byaba biturutse hose, kuko ari bwo u Rwanda ruzakomeza kuba igihugu gifite amahoro.

Umuyobozi mukuru, intumwa ya IBUKA , umushyitsi mukuru bacaniye urumuri rw”ikizere abakozi n”imiryango bifatanyije mu rwego rwo kubifuriza guharanira kubaho.

Abayobozi n”abakozi bashyira indabo ku mva rusange mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro imibiri y”abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa kigali.

Leave a Reply

$
$